Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko guverinoma ye igiye kwivanga mu bikorwa by'umupira w'amaguru hatitawe ku bihano ishobora gufatirwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA). Iki ni nyuma y'uko abakinnyi bakuru banze gukina na Argentine. Ikipe y'Igihugu ya Argentine iherutse kunyagira iya Burkina Faso ibitego 7-0, mu mukino wa gicuti.

Ikipe ya Burkina Faso yo muri Afurika yari yitwaje ikipe y'abana, kuko inkuru yanze kwitabira kubera imyenda no kubura uburyo bwo gukora ingendo. Ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, Ibrahim Traoré yakiriye abana b'abakobwa batarengeje imyaka 15 begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa Nyafurika mu mupira w'amaguru.

Aha yahavugiye amagambo akomeye ashingiye ku musaruro w'Ikipe y'Igihugu ya Burkina Faso, agaragaza ko hakwiriye kubaho impinduka zihuse hatitawe ku ngaruka izo ari zo zose. Ati “Turashaka kwiyoborera umupira w'amaguru wa hano muri Burkina Faso. Nta yandi mahitamo dufite, tugomba kuwinjiramo, hatitawe ku bihano byo guhagarikwa twahabwa cyangwa tutabihawe.”

“Tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu mupira w'amaguru kugira ngo abantu bakomeze koroherwa no kuwukina, ndetse batange ibyo bafite byose.” Perezida Ibrahim Traoré yavuze ko imbaraga zigiye gushyirwa mu miyoborere mishya y'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Burkina Faso, kubaka no gucunga ibikorwaremezo bya ruhago.

Guverinoma ya Burkina Faso igiye gufasha abakinnyi kubona amafaranga no kubashyira mu bihe byiza byatuma bitangira igihugu. Abakinnyi ba Burkina Faso batangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, batsinda Centrafrique igitego 1-0 ariko banganya na Bénin igitego 1-1.

Abakinnye iyi mikino banze kujya gukina umukino wa gicuti na Argentine kuko batushyuwe uduhimbazamushyi twabo, ndetse nta buryo buhamye bwateguwe mu kuborohereza ingendo. Iki ni kimwe kati cya Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, agiye kwikemurira ibibazo byatumye abakinnyi b'ikipe y'igihugu bigumura.

Key points: Perezida Ibrahim Traoré yatangaje ko guverinoma ye igiye kwivanga mu bikorwa by'umupira w'amaguru hatitawe ku bihano ishobora gufatirwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA). Guverinoma ya Burkina Faso igiye gufasha abakinnyi kubona amafaranga no kubashyira mu bihe byiza byatuma bitangira igihugu. Abakinnyi ba Burkina Faso batangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Key points

  • Perezida Ibrahim Traoré yatangaje ko guverinoma ye igiye kwivanga mu bikorwa by'umupira w'amaguru hatitawe ku bihano ishobora gufatirwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
  • Guverinoma ya Burkina Faso igiye gufasha abakinnyi kubona amafaranga no kubashyira mu bihe byiza byatuma bitangira igihugu.
  • Abakinnyi ba Burkina Faso batangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Share this story

Written by

SaharaWire Newsroom
SaharaWire

Reporting for SaharaWire from the Nairobi bureau.