Gukorera igitaramo mu nyubako zizwi ku rwego mpuzamahanga bisaba ingengo y’imari ihambaye. Abategura ibikorwa bagomba kuteganya ikiguzi cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga, umutekano, abakozi n’izindi serivisi zituma igitaramo kigenda neza. Ibyo ntibishingira gusa ku mubare w’abafana ishobora kwakira, ahubwo harebwa n’ibikorwaremezo byayo, ikoranabuhanga rifasha mu gutanga amajwi n’amashusho, umutekano ndetse n’uburyo ishobora gutanga ubunararibonye bwihariye ku bitabiriye igitaramo.
Sphere – Las Vegas, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni imwe mu nyubako zidasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro ku isi. Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 20,000, bitewe n’imiterere y’igikorwa. Imwe mu biranga Sphere ni urukuta runini rw’amashusho ya LED ruzengurutse inyubako, rutuma iba n’igikoresho gikomeye cyo kwamamaza no gutanga ubutumwa bugaragara kure.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byandika ku ikoranabuhanga agaragaza ko gukoresha igice cy’inyuma cy’iyi nyubako mu kwamamaza hifashishijwe amashusho ya LED bishobora kugera ku madolari ya Amerika 450,000 ku munsi. Icyakora, aya mafaranga areba kwamamaza ku gice cy’inyuma cy’inyubako, ntabwo ari igiciro cyo gukodesha Sphere yose mu gitaramo.
OVO Arena Wembley – London, Ubwongereza, ni imwe mu nyubako zizwi mu Bwongereza mu kwakira ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga. Iherereye i London, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 12,500. Mu bahanzi bakomeye bagiye bayikoreramo ibitaramo harimo The Beatles, The Rolling Stones, Queen, Madonna, Michael Jackson, David Bowie, Diana Ross, Led Zeppelin, Tina Turner, Bob Dylan, Cher, Janet Jackson, Kylie Minogue, Spice Girls na Take That.
Amakuru ku masoko akora mu gutanga ahabera ibirori agaragaza ko gukoresha iyi nyubako mu munsi w’igitaramo bishobora kugura hagati y’ibihumbi 35 na 60 by’amapawundi y’u Bwongereza. Iyo ayo mafaranga ahinduwe mu manyarwanda, angana na hafi miliyoni 69.2 kugeza kuri miliyoni 118.6 Frw.
BK Arena – Kigali, u Rwanda, ni imwe mu nyubako zifite uruhare rukomeye mu kwakira ibitaramo, imikino n’ibindi bikorwa bikomeye. Iherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 10,000. Mu bahanzi mpuzamahanga bayikoreyemo ibitaramo harimo Kendrick Lamar, John Legend na Doja Cat, ndetse n’abandi bo muri Afurika barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla, Zuchu, Rema, Ayra Starr na Kizz Daniel.
Amakuru yatangajwe na InyaRwanda ku biciro byagiye bikoreshwa mu gukodesha BK Arena agaragaza ko umunsi w’igitaramo washoboraga kugura hagati ya miliyoni 8 na miliyoni 10 Frw. Mu nkuru yatangajwe na The New Times muri Gicurasi 2026, Guy Hedderwick, Umuyobozi wa QA Venue Solutions Rwanda icunga BK Arena, yagaragaje ko igiciro gishobora kugera kuri miliyoni 10 Frw ku bikorwa bimwe na bimwe mpuzamahanga.
Key points
- Ibiciro byo gukodesha inyubako zizwi z'imyidagaduro zirihiye, zikaba zikoreshwa na abahanzi bakomeye.