Ikipe y'Igihugu ya Ethiopia yatsinze iy'u Rwanda [She-Amavubi] igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026. Umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y'imikino Olempike 2028 y'Abagore izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Gen. Maj Alex Kagame, Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf na Komiseri ushinzwe Ruhago y'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda Valverde, bitabiriye umukino.

Mbungo utoza She-Amavubi, yari yabanjemo Ndakimana Angeline wari mu izamu, Uwimbabazi Immaculée, Uzayisenga Lydia, Ihirwe Regine na Uwase Andersene bose bari mu bwugarizi. Hagati mu kibuga cya Casa yari yabanjemo Niyonshuti Emerance, Gikundiro Scholastique na Dukuzumuremyi Marie Claire mu gihe mu gice gitaha izamu harimo Ishimwe Amizero Evelyne, Mukagatete Emeline na Usanase Zawadi.

Ethiopia isanzwe ari nziza mu gukina umukino wo guhererekanya, ni nako yatangiye, maze umupira iwima She-Amavubi ariko abakobwa ba Mbungo bawufata bagahita bawushyira imbere bashaka Evelyne wari imbere wenyine. Mu minota 10 ya mbere y'umukino, Ihirwe Regine yari mu bihe bye bibi, cyane ko yagiye akoramo amakosa menshi yashoboraga no kuvamo igitego ariko bagenzi be bakinanaga mu bwugarizi.

Uko iminota yicumaga, ni ko Ethiopia yarushagaho kurusha u Rwanda kwiharira umupira ndetse bituma ku munota wa 37 umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda akora impinduka, akuramo Dukuzumuremyi Marie Claire wasimbuwe na Uwase Mireille wasabwaga kudata umwanya we no kudatakaza imipira. Ibintu byaje kuba bibi ku Rwanda mu minota irindwi y'inyongera y'igice cya mbere nyuma yo gutsindwa igitego kitsinzwe na Uzayisenga Lydia.

Iminota 45 y'igice cya mbere, yarangiye Ethiopia iri imbere n'igitego 1-0 ari nacyo cyaje kuyiherekeza kugeza umukino urangiye. Amakipe akigaruka mu gice cya kabiri, Mbungo yongeye gukora izindi mpinduka azana Mukantaganira Joselyne na Abimana Laurence, baje basimbura Ihirwe Regine na Ishimwe Amizero Evelyne.

Kubona igitego byakomeje kuba iyanga ndetse ikipe y'Igihugu ya Ethiopia itangira gukomerwa amashyi na bamwe barebye umukino bitewe n'uko yahererekanyaga neza. Ntabwo byagarukiye aho kuko ku munota wa 73, u Rwanda rwongeye gukora impinduka rukuramo Niyonshuti Emerance na Mukagatete Eveline basimbuwe na Mutuyemariya Florentine na Uwingeneye Grace ariko bikomeza kuba iyanga.

Iminota 90 yarangiye intsinzi itashye muri Ethiopia ku gitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa ku wa 13 Ukwakira 2026. Biteganyijwe ko ikipe y'Igihugu izava mu Rwanda ku wa 10 Ukwakira 2026.

Key points

  • Ethiopia yatsinze Rwanda 1-0 mu mukino w'ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y'imikino Olempike 2028.

Share this story

Written by

SaharaWire Newsroom
SaharaWire

Reporting for SaharaWire from the Nairobi bureau.