Kuva kera, abantu benshi bavugana n'abapfuye mu nzozi cyangwa mu gihe barimo gusiba nomero z'telefone z'abapfuye, wizeye ko umunsi umwe bazamuhamagara. Matt Frasse, Umunyamerika, yemera ko avugana n'imyuka y'abapfuye. Yanditse inkuru z'ubuzima bw'abapfuye, yatanze urugero rw'umugore witwa Deborah, wapfushije umugabo we azize impanuka, aho buri Cyumweru yajyaga gusura imva y'umugabo we, akajyana indabo nshya kandi akamubwira uko icyumweru cye cyagenze.
Matt Frasse avuga ko amaze imyaka myinshi avugana n'imyuka y'abapfuye, kandi ko yizera ko abapfuye baba mu cyo yita "Isi y'ingufu za roho" kandi bashobora kujya aho bashaka ndetse bakagaragara aho bikenewe. Yemera ko iyo ugiye gusura igituro cy'uwapfuye akubona, kandi ashobora no kukubona uri mu rugo ureba ifoto ye, uri mu modoka ugenda cyangwa uri mu bihe bikomeye, wifuza ko yakuba hafi, kandi urupfu rudakuraho urukundo cyangwa isano iri hagati yawe n'uwo muntu.
Bibiliya yigisha ko urupfu ari ukuri kandi ko abapfuye bazongera bakazuka ndetse ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Mu kumenya niba umuntu wapfuye ashobora kubona abamusuye cyangwa kumva ibyo bamubwira, nta murongo uvuga mu buryo bweruye ko abapfuye bose babona cyangwa baganira n'abazima. Mu gitabo cy'Umubwiriza 9:5 hagira hati: "Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bazi."
Muri Zaburi 146:4, Havuga ko umuntu iyo apfuye, umwuka we usohoka, agasubira mu butaka, kandi imigambi ye igashira. Bivuze ko ubuzima bwo ku isi bufite iherezo kandi ko umuntu adakomeza gukora imigambi ye yo mu isi iyo amaze gupfa. Muri Yobu 14:10–12, Yobu avuga ko umuntu apfa, umubiri we ukagenda, kandi ko umuntu upfuye atazuka ngo agaruke mu buzima busanzwe bwo ku isi, kugeza igihe cyagenwe.
Icyakora hari indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko nyuma y'urupfu hazaba umuzuko abantu bakazongera kubaho ubudapfa. Muri Yohana 11:25–26; Yesu yabwiye Marita ati: "Ni jye kuzuka n'ubugingo; unyizera naho yaba yarapfuye azabaho." bisobanuye ko hari ibyiringiro byo kuzuka no kubona ubugingo binyuze mu kwizera.
Abashakashatsi bagiye bakora ubushakashatsi bugamije kumenya niba abantu bapfuye bavugana n'abazima ariko nta gihamya mu bya siyansi bigeze babona. Ubushakashatsi bw'abahanga mu by'imitekerereze barimo Ciaran O'Keeffe na Richard Wiseman burimo ubwakozwe mu 2005, bwagaragaje ko ibizamini bakoze ku bantu bavuga ko bashobora kuvugana n'abapfuye bitatanze ibimenyetso bishimangira ko ibyo bavuga ari ukuri.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2020, mu kinyamakuru Schizophrenia Bulletin, bwiswe; 'Sensory and Quasi-Sensory Experiences of the Deceased in Bereavement: An Interdisciplinary and Integrative Review' bwasuzumye ibyegeranyo by'ubushakashatsi ku bantu bapfushije ,ariko Abashakashatsi basanze ibyo byiyumvo bishobora gusobanurwa cyangwa kuza kubera amateka y'umuntu, isano yari afitanye n'uwapfuye, umuco n'imyemerere ye.
Key points
- - Abapfuye batagikora ibikorwa byo muri ubu buzima nk'abazima - Hari ibyiringiro byo kuzuka no kubona ubugingo binyuze mu kwizera - Ubushakashatsi bw'abahanga mu by'imitekerereze ntibugeze ku gihamya mu bya siyansi