Abaturage bo mu Rwanda bagaragaza ikibazo cy’imbogamizi z’ibimoteri bikimenwa ku gasozi, bikababera ikibazo gikomeye. Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, bagaragaza ikibazo cyo kutagira ibimoteri rusange bikusanyirizwa imyanda nk’ikibazo cy’ingutu kibagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi. Marie Chantal Nyiramwasa wo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko uretse nko mu isantere ariko ahandi usanga bagenda bajugunya imyanda aho babonye.
Ikibazo cy’imbogamizi z’ibimoteri bikimenwa ku gasozi, bikababera ikibazo gikomeye. Emmanuel Habineza ati “Iyo imvura iramutse iguye ya mazi y’isuri arayitembana akiyigeza mu migezi, kandi abantu amazi baba bazayanywa bikabatera indwara.” Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko kuba ahenshi nta bimoteri bagira ari imbogamizi n’ikibazo gikomeye kuri bo n’imiryango yabo kubera ko bigira ingaruka ku bidukikije n'imitunganyirize y'imiturire idaheza.
Umuryango urwanya ruswa akarengane no guharanira iyimikazwa ry’imiyoborere myiza (Transparency International Rwanda/TI-Rwanda), ku bufatanye na n'indi miryango itari iya Leta, urimo gushyira mu bikorwa umushinga witwa Citizen Actions for Climate Resilience/CACR). Ni umushinga ugamije kuziba icyuho kiri hagati y'uburyo u Rwanda rwashyizeho politiki n'amategeko bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere n'imiyoborere, n'ubushobozi buke bw'abaturage, cyane cyane abatishoboye, mu kugira uruhare mu miyoborere ijyanye n'ikirere no kubaka ubushobozi bw'abaturage bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.
Umuyobozi Mukuru wa TIR, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko ibijyanye n’imitunganyirize y’ibishingwe ari ikintu kikiri ingorabahizi nubwo mu Mujyi wa Kigali hari intambwe bamaze gutera ugereranyije no mu bindi bice by’Igihugu. Ati “Mu Turere byagaragaye ko hari n’aho bashyira imyanda habugenewe n’uburyo bw’imicungire bw’iyo myanda ku buryo bunoze, ugasanga bifite ingaruka ku buzima bw’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Ibimoteri by’umwihariko bikwiye kujya muri gahunda z’Uturere mu mikorere yatwo, ku buryo bashyiraho n’amafaranga abigenewe, kuko ingaruka zabyo zirenze kwangiza ibidukikije gusa, kuko iyo byangije ibidukikije byangiza ubuzima bw’abantu. Uyu ni umukoro dukwiye kwishakamo ibisubizo kugira ngo biriya bishyingwe aho kutubera ikibazo bitubere ibisubizo kuko bishobora kubyazwamo ibindi.
Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Abbas Mukama, avuga ko abaturage bakwiye kujya bamenyeshwa ibibakorerwa, kugira ngo babigiremo uruhare.. Ati “Mureke tujye inama turebe iyi gahunda y’ibishyingwe izakomeza gutya n’imiryango igenda itera imbere? Turebe tuti ibi bishingwe ntibyangiza ubuzima bw’abaturage? Noneho turebe ko tutajya inama tunakorane, haboneke igisubizo.”
TIR igaragaza ko nubwo mu Rwanda hari amategeko n’amabwiriza agenga politike yo guteza imbere no kurengera ibidukikije ariko hakigaragara ibibazo bijyanye no kubahiriza amabwiriza arengera ibidukikije n'imibereho y'abaturage, imbogamizi mu gutunganya imiturire n'ubunararibonye bw'abaturage bahura n'ibyo bibazo.
Key points
- Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko kuba ahenshi nta bimoteri bagira ari imbogamizi n’ikibazo gikomeye kuri bo n’imiryango yabo.
Reporting sources
- MU RWANDA 25 NOV, 06:07 Batewe impungenge n’ibishingwe bikimenwa ku gasozi · https://www.kigalitoday.com/