Iminota 5 yo kusoma Byakoporowe Kera iyo imvura nyinshi yagwaga mu bice bimwe by’Akarere ka Rubavu, abaturage batuye hafi y’umugezi wa Sebeya bavuga ko bahangayikishwaga n’amazi ashobora kurenga inkombe, gutwara imyaka, gusenya inzu no guteza impanuka ku bashakaga kuwambuka. Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’ibikorwa byo kubungabunga Sebeya, umugezi wari warababereye isoko y’ibibazo, aho amazi yawo yangizaga imitungo ndetse akabangamira ingendo n’imibanire y’abaturage bari batuye iruhande rwawo.

Nsengiyumva Ladislas, utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko Sebeya yajyaga ibatera ubwoba cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi. Yagize ati: “Kubungabunga umugezi wa Sebeya byaduhinduriye ubuzima biduha n’icyizere cyo kubaho. Iyo uyu mugezi wuzuraga amazi yarasenderaga agasenya uturaro tw’ibiti twabaga hano. Ariko ubu batwubakiye ikiraro kijyanye n’igihe, turambukaho neza kandi ubu ni amahoro. Dutahira isaha dushakiye twizeye ko nta muntu uri bugwe mu mazi.”

Mukurizehe Annonciatta avuga ko ikibazo cy’amazi ya Sebeya kitagarukiraga ku kubangamira ingendo gusa, ahubwo ko n’imyaka yahingaga yajyaga yangizwa n’amazi, rimwe na rimwe akagera no ku nzu. Yagize ati: “Mbere, Leta itarafatira umugezi wa Sebeya ibyemezo ngo iwubungabunge yubake inkuta zikumira amazi, wasangaga amazi yatwangirije imyaka tugahorana inzara kandi twarahinze. Hari n’igihe inzu zacu zasenywaga n’amazi, imvura yagwaga nijoro abantu bakagira impungenge zo gupfa.

Gatarayiha Gilbert na we avuga ko Sebeya yigeze kugira ingaruka zikomeye ku miturire y’abaturage. Yagize ati: “Sebeya yadusenyeye inzu kugeza ubwo twimutse tukajya gutura ahandi. Ubu aho yanyuze mu gice twari dutuyemo ntiwamenya ko higeze inzu. Ariko kuri ubu ubona ko n’inzu ziri hafi y’umugezi abantu babamo bafite icyizere ko umutekano uhari.” Nubwo avuga ko hari impinduka, Gatarayiha ashimangira ko abaturage bagomba gukomeza kugira uruhare mu kwirinda ibiza, kuko ibikorwa remezo byonyine bidahagije.

Kamunutsi Emanuel, utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko kubaka ibiraro byatumye abaturage bagira uburyo bwizewe bwo kwambuka, ndetse bikorohereza n’itwarwa ry’umusaruro. Ati: “Ubu dufite ikiraro cyiza cyubatse hejuru ku buryo amazi atapfa kukirenga cyangwa ngo agisenye mu buryo bworoshye. Ubu imodoka zinyura hano, umusaruro wacu ukagera ku isoko twizeye ko nta kibazo.”

Kavamahanga Jean Claude, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyundo, avuga ko mbere ya 2021 Sebeya yatezaga imyuzure myinshi yangizaga imyaka n’inzu. Avuga ko gahunda zo kubungabunga icyogogo cy’uyu mugezi zahujwe n’izindi ngamba zo guteza imbere ubuhinzi, birimo amaterasi y’indinganire no kongera ubumenyi bw’abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, avuga ko ibikorwa byo kubungabunga umugezi wa Sebeya n’icyogogo cyawo byagabanyije cyane ingaruka z’ibiza byaterwaga n’uyu mugezi. Avuga ko ibyo bikorwa byahujwe no guteza imbere ubuhinzi, kubaka ibikorwa remezo no kunoza imigendere y’abantu n’ibicuruzwa.

Key points

  • Abaturage batuye iruhande rw'umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu barashima ibikorwa byo kubungabunga umugezi wa Sebeya byatumye imibereho yabo ihinduka.

Share this story

Written by

SaharaWire Newsroom
SaharaWire

Reporting for SaharaWire from the Nairobi bureau.