Mu Karere ka Nyabihu, mu gihe cy’imyaka 5, binyuze mu bukangurambaga, kwiherera ku gasozi byagabanyutseho 3,6%. Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima bwakozwe mu 2025 (DHS 7) mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, bwagaragaje ko mu 2019/2020 abihereraga ku gasozi bari ku gipimo cya 6.5% kigera kuri 2.9% mu 2025.

Abatuye mu Murenge wa Jenda babigaragaje ubwo, abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana muri uwo Murenge, bahuriye mu nteko y’abaturage, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyabatangarije ibyavuye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7). Hagaragajwe ibipimo bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, isuku n’isukura, imirire, imibanire, imiterere ya virusi itera SIDA n’ibindi.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana, Umudugudu wa Nsakira, Mukankundiye Esperance yavuze ko mu gace batuyemo, gucukura ubwiherero bigora kubera amakoro. Yagize ati: “Hari ingo zimwe usanga nta bwiherero zifite, biherera mu mirima, mu bihuru, mu mashyamba. Usanga akenshi kujya mu mirima hari ababifata nko gufumbira, kuko ngo bituma babona umusaruro mwiza.”

Ku rundi ruhande avuga ko nta cyiza cyabyo kuko uwo mwanda ushobora gutera indwara, by’umwihariko zigira ingaruka ku mikurire y’abana. Ati: “Ntibikwiye kwiherera mu mirima kuko iyo myanda iba imvano y’indwara zirimo inzoka zo mu nda, akenshi ugasanga abana bato bakurijemo kugira ibibazo by’imirire mibi ntibakure neza, kubera izo nzoka zo mu nda, hari abarwara impiswi. Ibyo byose bibangamira imikurire y’umwana kandi bishobora no guteza indwara abantu bakuru nka kolera n’izindi ndwara zikwirakwizwa n’amasazi aba yagiye kuri iyo myanda.”

Kabera Joseph we yavuze ko kubera ubukangurambaga, abantu bagenda bacika ku kwiherera mu gasozi, ndetse abaturage bagira uruhare mu kubakira bagenzi babo ubwiherero bwujuje ibisabwa. Yagize ati: “Ngereranyije mu myaka ishize nko mu 2010, abari bafite imisarane bari mbarwa, hari ubwo bwuzuraga ukabona nta kwihutira gucukura ubundi. Kuri ubu kubera ubukangurambaga bagiye bubaka ubundi ndetse abadafite ubushobozi bagafashwa na bagenzi babo bakabubakira ubundi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David yavuze ko ingo zose zidafite ubwiherero zashyizwe ku rutonde kugira ngo hubakwe ubwiherero bwujuje ibipimo. Yagize ati: “Kwiherera ku gasozi biterwa no kutagira ubwiherero. Ingo zose zidafite ubwiherero twazishyize mu mihigo muri uyu mwaka kugira ngo hubakwe ubwiherero bwujuje ibipimo. Iyo umuntu afite ubwiherero bwiza ntiyajya kwiherera ku gasozi, byose bituruka ku baturage bamwe na bamwe badafite ubwujuje ibipimo, ugasanga burutwa nuko yajya hanze.

Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, mu kutagira ubwiherero bwujuje ibipimo hakurikiraho Akarere ka Rutsiro kari gafite 5,3% mu 2019/2020 kagera kuri 2.9% mu 2025, Akarere ka Karongi kavuye kuri 4,6% mu 2029/2020 kagera kuri 0,7%. Ni mu gihe, hari Uturere abadafite ubwiherero biherera ku gasozi umubare wazamutse, Akarere ka Rubavu kari gafite abiherera ku gasozi 0,8% mu 2019/2020, hanyuma birazamuka bigera kuri 3,0% mu 2025.

Key points

  • Kwiherera ku gasozi mu Karere ka Nyabihu byagabanyutseho 3,6% mu myaka 5.
  • Abaturage bo mu Murenge wa Jenda bahuriye mu nteko y’abaturage, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyabatangarije ibyavuye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7).
  • Ingo zose zidafite ubwiherero zashyizwe ku rutonde kugira ngo hubakwe ubwiherero bwujuje ibipimo.

Share this story

Written by

SaharaWire Newsroom
SaharaWire

Reporting for SaharaWire from the Nairobi bureau.