Imvura imaze iminsi mike itangiye kugwa mu Karere ka Nyagatare yaguye nabi, yateje imivu n'isuri byatwaye imyaka y'abaturage cyane cyane mu Murenge wa Nyagatare. Abagizweho ingaruka zikomeye ni abakorera ubuhinzi bw'ibigori mu nkuka z'ibishanga ndetse n'abahinga umuceri mu gishanga cy'Umuvumba.

Abaturage bavuga ko bagushije imvura nyinshi aho amazi yamanukaga ku misozi akangiza imyaka bari bamaze gutera, yari yatangiye kumera. Bavuga ko hari abo imyaka yarengewe burundu ndetse imirima ikuzura isayo ku buryo bahombye ibishoro byose bari bashyize mu buhinzi. Rwitare Pierre Celestin yari yakodesheje umurima w'amafaranga ibihumbi 350 ungana na hegitari ndetse yarangije no gutera.

Iyi mvura yaduteye ubwoba ndetse iduhombya ku buryo bukomeye, aho hantu nahakodesheje amafaranga ibihumbi 350, nshoramo ayo kuhahingisha ndatera ndetse ngura imbuto n'ifumbire. Ibi byose byarayoyotse uko uhabona nta kintu namba kigihari, nahuye n'igihombo gikomeye. Uyu muhinzi avuga ko hari uburyo bashumbushwa byabafasha kongera kubyutsa ibikorwa byabo by'ubuhinzi.

Sebuhoro Augustin we avuga ko iyi mvura yibasiye ibikorwa by'ubuhinzi byo mu Kagari ka Bushoga aho mu Midugudu itandatu ikagize itanu yose imvura yangije imyaka y'abahinzi. Inaha imvura yatwangirije cyane ku buryo Umudugudu wa Ruhuha wonyine ari wo wasigaye. Mu yindi Midugudu itanu hose harimo abahinzi batakaje imyaka yabo mu mirima yaba abari imusozi aho yagiye imanukanwa n'isuri naho abari mu mibande, mu nkuka no mu gishanga bo imyaka irarengerwa.

Imvaho Nshya yashatse kumenya niba abo bahinzi hari ubwishingizi baba bagira mu bikorwa byabo by'ubuhinzi, bagaragaza ko batarabyitabira. Uwimana Beatrice yagize ati: "Nta bwishingizi bwo mu buhinzi tugira, ibyo ndumva ari na we ubimbwiye kuko ubwishingizi nsanzwe nzi ni ubwo kwivuza ndetse na Ejo Heza."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Matsiko Gonzague yabwiye Imvaho Nshya ko koko hari imyaka y'abahinzi yangijwe n'imvura ahamaze kubarurwa hegitari 200 mu Murenge wa Nyagatare. Twasuye abaturage bagizweho ingaruka n'ibi biza aho turi gukorana n'inzego dufatanya ngo turebe niba hari ubufasha bwihuse twabonera abaturage.

Akomeza agira ati: "Turi kuvugana na RAB ngo turebe ko hari imbuto twabonera aba bahinzi ndetse hari n'abandi bafatanyabikorwa turi gukorana kugira ngo twunganire abaturage." Ubwishingizi mu buhinzi bushyirwamo nkunganire ya Leta aho umuhinzi atanga 60% leta ikamutangira 40%.

Key points

  • Imvura yateje imivu n'isuri mu Karere ka Nyagatare, hegitari 200 z'imyaka zatwawe.
  • Abahinzi ba Nyagatare batakaje imyaka yabo bashaka ubufasha.
  • Ubwishingizi mu buhinzi ni umuti urambye wa kuzivuga ku biza.

Share this story

Written by

SaharaWire Newsroom
SaharaWire

Reporting for SaharaWire from the Nairobi bureau.