Mu Rwanda, umutungo w'abashakanye usobanurwa n'ibintu bifite agaciro gashobora kuvunjwa mu mafaranga, amafaranga ubwayo, uburenganzira ku mutungo ndetse n'imyenda. Amategeko agena uko bicungwa n'uko abashakanye babigiraho uburenganzira n'inshingano, hashingiwe ku buryo bw'imicungire y'umutungo bahisemo igihe bashyingiranwaga. Muri rusange, bishatse kuvuga ko atari umutungo wose umugabo n'umugore baba bafite cyangwa bakoresha mu mibereho y'urugo uhita ufatwa nk'umutungo bahuriyeho.
Uburenganzira kuri buri mutungo bugenwa n'inkomoko yawo, igihe wabonekeye, uburyo wungutsemo n'amasezerano y'imicungire y'umutungo abashakanye bahisemo. Bityo rero, kumenya uko umutungo uzagabanywa igihe habayeho ubutane bisaba kubanza kumenya uburyo bw'imicungire abashakanye bari barahisemo. Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n'umuryango ryateganyije uburyo bune bw'imicungire y'umutungo w'abashakanye.
Ibi bigaragaza ko uburyo abashakanye bahisemo bwo gucunga umutungo ari ingenzi mu kumenya uburenganzira bwa buri wese kuri wo, haba mu gihe ishyingirwa rikomeje cyangwa igihe risheshwe. Ihame ryo kugabana umutungo ku buryo bungana riracyariho, ariko Itegeko Nº 71/2024 ryazanye uburyo bwihariye bushoboragutuma ridakurikizwa mu bihe biteganywa n'amategeko.
Ingingo ya 156 y'iri tegeko ivuga ku iseswa ry'ivangamutungo rusange. Muri rusange, iyo ivangamutungo rusange risheshwe bitewe n'ubutane cyangwa guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo, umutungo rusange n'imyenda birebana na wo bigabanywa hagati y'abashyingiranywe ku buryo bungana, keretse hari ubundi buryo bumvikanyeho.
Icyakora, iryo hame rifite irengayobora rireba abashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana. Iyo umwe muri bo abisabyemu gihe cy'urubanza rw'ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko umutungo rusange n'imyenda birebana na wo bitagabanywa kuburyo bungana. Mbere yo gufata icyemezo, urukiko rugomba gusuzuma impamvu zatanzwe n'usaba.
Iyo rusanze zifite ishingiro, rushobora kugena umugabane wa buri weseushingiye kuruhare yagize mu kubona umutungo. Ibi bivuze ko igihe abashakanye bamaranye cyonyine kidahagije kugira ngo umwe muri bo yamburwe umugabane ungana n'uw'undi kuko icyemezo cyo kudakurikiza iryo gabana ringana gifatwa n'urukiko nyuma yo gusuzuma ubusabe n'impamvu zabutanzweho.
Mu yandi magambo, igabana ry'umutungo w'abashakanye mu gihe cy'ubutane ntirishingira gusa ku gihe bamaranye, ahubwo rishingira ku buryo bw'imicungire y'umutungo bahisemo, kumategeko abugenga, ku nkomoko y'umutungo no ku cyemezocy'urukiko mu gihe habayeho impaka.
Key points
- Abashakanye bataramarana imyaka itanu babana ntibivuze ko batagabana umutungo.