Iri rushanwa 'Rwanda Next Super Star' ryateguwe n'umuhanzi Bahati Makaca, wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family, rigamije gushakisha, kuvumbura no gufasha abanyempano bafite ubushobozi bwo kuririmba kubona amahirwe yo kwinjira mu muziki nk'umwuga. Bahati Makaca yabwiye InyaRwanda ko nyuma y'amajonjora yakozwe, akanama nkemurampaka kamaze kumenya abahanzi 10 bazakomeza guhatanira igihembo cy'intsinzi. Iri rushanwa ntirishingiye gusa ku gushaka umuntu wegukana igihembo, ahubwo rinagamije guha abanyempano ubumenyi n'amahirwe bibafasha kubaka umusingi ukomeye mu ruganda rw'imyidagaduro.
Mu rwego rwo gushimira aba 10 ku muhate bagaragaje kuva batangiye guhatanira amahirwe yo kugaragara muri iri rushanwa, buri umwe yahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw. Abanyempano barenga 100 biyandikishije banyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ku wa 13 Kanama 2026, habaye ijonjora rya mbere ryabereye muri Copenhagen Lounge mu Karere ka Kicukiro, aho hatoranyijwe abanyempano 50 bakomeje urugendo.
Nyuma y'amarushanwa yo kuririmba imbere y'akanama nkemurampaka, aho abanyempano 44 bari basigaye bagaragaje ubushobozi bwabo mu buryo bwa Live Auditions, hamenyekanye abanyempano 10 bagiye guhabwa umwanya wo kwitegura icyiciro cya nyuma. Ibyo bikorwa byabereye muri Pramount Hotel, bikomeza ku matariki ya 18 na 25 Ukwakira ndetse no ku wa 1 Ugushyingo 2026. Akanama nkemurampaka k'iri rushanwa kagizwe n'abantu bafite ubunararibonye mu muziki nyarwanda barimo umuhanzi Mico The Best, Chrisy Neat, Bahati Makaca na Producer Iyzo Pro.
Icyiciro gikurikiraho ni icyo gukora imyitozo ihagije mu gihe cy'ibyumweru bitatu, aho buri umwe azitoza kuririmba mu buryo bwa Live, kuko azahatana mu cyiciro cya nyuma aririmba mu buryo bwa Live. Uretse imyitozo yo kuririmba, aba banyempano 10 bazahurira muri 'studio' bakore indirimbo yihariye yiswe 'Rwanda Next Super Star', izaba ivuga kuri iri rushanwa.
Bahati yavuze ko iyi ndirimbo izakorwa mu buryo bw'amajwi n'amashusho, bityo ikazaba igikorwa gihuriza hamwe aba bahanzi bose bari mu rugendo rwo guhatanira kwegukana irushanwa. Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri ibi byumweru bitatu, harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ndetse n'Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bikorwa bizaba bimwe mu bizafasha aba banyempano kumenya amateka y'u Rwanda no gusobanukirwa urugendo rw'Igihugu, mu gihe bakomeje kwitegura icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa. Bahati kandi yavuze ko muri iki gihembwe cyo kwitegura Final, aba bahanzi bazakora ibikorwa bitandukanye birimo no kugirana ibiganiro n'itangazamakuru, kugira ngo barusheho kumenyekana no gusobanurira Abanyarwanda urugendo bagezemo.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2026 ni yo izaba umunsi ukomeye kuri aba banyempano, kuko ari bwo bazongera guhurira ku rubyiniro, hagatangira kumenyekana abazegukana ibihembo muri 'Rwanda Next Super Star' ku nshuro yayo ya mbere. Abanyempano 10 ni bo bamaze kubona itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa 'Rwanda Next Super Star', nyuma y'amajonjora ane yakozwe kuva iri rushanwa ritangiye.
Key points
- Abanyempano 10 barashimwa umuhate wabo muri 'Rwanda Next Super Star'
- Icyiciro gikurikiraho ni icyo gukora imyitozo ihagije mu gihe cy'ibyumweru bitatu
- Tariki ya 22 Ugushyingo 2026 ni yo izaba umunsi ukomeye kuri aba banyempano