Muri Tanzania, abagabo bamwe bahungabanya uburenganzira bw'abana, bakonka amashereka y'abagore babo, ndetse bagacura ba buhinja aho usanga hari n'abana bafite ikibazo cy'imirire mibi. Icyo gihe, umudepite Jacqueline Msongozi wo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania, yasabye guverinoma gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo no kugira icyo ibikoraho mu rwego rwo kugikemura. Yemezaga ko abana babura intungamubiri bakeneye mu mikurire yabo.
Icyo kibazo cy'abagabo bonka amashereka y'abagore babo, ngo cyanabaye intandaro y'ihohotera ku bagore bamwe bonsa. Abagore bashyirwaho igitutu n'abagabo babo ngo bemere kubonsa, bamwe bikabaviramo ibibazo by'ubuzima nko kubyimba imoko z'amabere, ahandi zikazaho ibisebe kubera konsa umuntu mukuru. Ibi kandi ngo bituma abana babura intungamubiri nkenerwa, bikabatera igwingira.
Intara za Tanzania zivugwamo iki kibazo cyane harimo Shinyanga, Tanga, ndetse na Iringa. Abagabo bamwe badukanye konka amashereka y'abagore babo, batitaye ku buzima bw'abana babo. Impamvu zitera icyo kibazo ahanini, ngo ni imyumvire cyangwa se ibintu bivugwa ariko bidafite aho bishingiye kuko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bubyemeze.
Abagabo bamwe bakizera ko amashereka y'abagore babo yongera imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa se yongera imikaya. Icyo kibazo ntikikunze kuvugwaho biba mu ibanga, gusa ngo Minisitiri w'Ubuzima wa Tanzania, yagerageje kubivugaho no kubyamagana kuko bihungabanya ubuzima bw'abana.
Muri Tanzania, hatangiye ubukangurambaga bukozwe n'ubuyobozi bwite bwa Leta, bufatanyije n'inzego z'ubuzima, bukaba bugamije kwibutsa abagabo ko amashereka agenewe abana gusa. Ikibazo cy'abagabo bonka amashereka y'abagore babo, ntabwo ari umwihariko muri Tanzania, kuko no muri Uganda hari abagabo bategeka abagore babo kubonsa.
Muri Uganda, Minisitiri w'Ubuzima, Sarah Opendi, mu 2018 yagerageje kubivugaho no kubyamagana kuko bihungabanya ubuzima bw'abana. Ariko nyuma y'icyo gihe ntibyakomeje kuvugwaho cyangwa gufatirwa ingamba mu rwego rwa gahunda za Leta. Iki kibazo kandi ngo kiboneka no muri Kenya, aho abagabo bamwe bonka amashereka y'abagore babo, kuko bayafata nk'ayifitemo ibintu bibatera imbaraga.
Inzego z'ubuzima za Kenya nazo, ngo ntizihwema kwamagana uwo muco mubi w'abagabo bamwe barushanwa konka amashereka ubundi agenewe abana. Abagabo bamwe bo muri Kenya, ngo bonka amashereka y'abagore babo, nk'uburyo bwo kugaragariza abagore babo ko bakibakunze na nyuma yo kubyara n'impinduka zijyana nabyo.
Key points
- Abagabo bamwe muri Tanzania bonka amashereka y'abagore babo, bigatuma abana bagwingira.
- Icyo kibazo cy'abagabo bonka amashereka y'abagore babo, ngo cyanabaye intandaro y'ihohotera ku bagore bamwe bonsa.
- Inzego z'ubuzima za Tanzania, Uganda na Kenya zizamagana uwo muco mubi w'abagabo bamwe barushanwa konka amashereka ubundi agenewe abana.